Commission Connect Team Ltd (CCT Ltd) irahamagarira abantu bafite ubumenyi, ubushobozi n’ubunyamwuga gusaba akazi gahoraho mu myanya itatu ikurikira.
1. CREDIT COLLECTION, TAXATION & ACCOUNTING OFFICER
2. SOCIAL MEDIA & VIDEOGRAPHY OFFICER
3. TELEMARKETING & CLIENT FOLLOW-UP OFFICER
4. PROFESSIONAL PAID INTERNSHIP – STAGE IHEMBERWA
Turashaka abantu bashoboye bakora batagombye guhora bayoborwa, bubahiriza igihe kandi bagamije kuzana umusaruro ugaragara muri company.
Aho akazi kazakorerwa: Kigali, Nyarugenge – ahazwi nka Grolia Hotel, NA Karuruma umukozi azakorera mugace azoherezwamo muri imwe muri address twatanze hejuru bitewe nimiterere yinshingano z’akazi
1. CREDIT COLLECTION, TAXATION & ACCOUNTING OFFICER
Umukozi ushinzwe kwishyuza, imisoro n’ibaruramari
Umushahara: 180000-250,000 RWF ku kwezi, bitewe n’ubushobozi n’ubunararibonye.
Uyu mukozi azaba ashinzwe gukurikirana no kwishyuza amadeni y’abakiriya, gutegura no kumenyekanisha imisoro ya company, ndetse no gukora imirimo y’ibanze y’ibaruramari.
Inshingano z’akazi:
- Gutegura, kubara no kumenyekanisha imisoro ya company ku gihe, hakurikijwe amategeko n’amabwiriza ya RRA.
- Kumenya no gukora neza ibijyanye na TVA/VAT, umusoro ku nyungu za company (Corporate Income Tax), PAYE/TPR, withholding tax n’indi misoro cyangwa imisanzu bireba company.
- Gutegura inyandiko z’imisoro, raporo z’ibaruramari, inyemezabwishyu, invoices n’izindi nyandiko zisabwa.
- Gukurikirana amafaranga yinjiye n’ayakoreshejwe, imyenda ya company n’iy’abakiriya, no gukora raporo z’imari.
- Gukora reconciliation y’amafaranga, kugenzura inyandiko z’imari no gufasha mu igenzura ry’ibaruramari.
- Gukurikirana abakiriya bahawe ibikoresho na company ku nguzanyo, kubibutsa kwishyura no gutegura gahunda yo kwishyuza.
- Kuvugana n’abakiriya mu buryo bwubaha, bwumvikana kandi bugamije gutuma bishyura imyenda yabo.
- Gutanga raporo y’amadeni yishyuwe, asigaye, ayarengeje igihe n’ingamba zo kuyagaruza.
- Gukoresha neza uburyo bwa mudasobwa n’ibikoresho byifashishwa mu ibaruramari no mu kumenyekanisha imisoro.
Ibisabwa:
- Kuba yarize ibaruramari, imisoro, finance cyangwa amasomo ajyanye na byo.
- Kuba afite nibura impamyabumenyi ya A2/Senior Six mu bijyanye n’ibaruramari cyangwa amasomo ajyanye na byo; A0/A1 ni akarusho.
- Kuba azi neza amategeko n’imikorere y’imisoro ya Rwanda, cyane cyane gutegura no kumenyekanisha imisoro ya company.
- Kuba afite ubunararibonye bufatika mu gutegura no kumenyekanisha imisoro, kandi akerekana ibimenyetso by’akazi nk’ako yakoze mbere.
- Kuba ashobora guhita atangira gutegura no kumenyekanisha imisoro yigenga, atagombye guhora afashwa n’undi muntu.
- Kuba azi neza gukoresha mudasobwa, cyane cyane Excel, Word n’ubundi buryo bw’ibaruramari.
- Kuba afite ubushobozi bwo kuvugana n’abakiriya, gukurikirana amadeni no kugera ku musaruro ugaragara mu kwishyuza.
- Kuba ari inyangamugayo, agira ibanga ry’akazi, akora neza kandi yubahiriza igihe.
- Kuba azi kuvuga urundi rurimi nka igifaransa cg icyongereza kimwe muri ibyo
Icyitonderwa: Ikizamini cy'ubumenyi ngiro (Practical Assessment):
Abakandida bazakora ikizamini kirimo gutegura no gutanga imenyekanisha ry'imisoro (Tax Declaration) kuri sisitemu ya RRA, aho umukandida azasabwa kugaragaza ko ashobora:
- Gutegura no kumenyekanisha umusoro wa VAT.
- Gutegura no kumenyekanisha umusoro ku nyungu (Corporate Income Tax).
- Gutegura no kumenyekanisha PAYE na Withholding Tax.
- Gukoresha neza sisitemu za RRA mu gutanga declarations.
- Kubara imisoro no kugenzura niba imibare ihuye n'ibiri mu bitabo by'ibaruramari.
Icy'ingenzi
Ikizamini kizakorwa n'umukandida ku giti cye, agatanga declaration y'umusoro kuri sisitemu ya RRA atabifashijwemo n'undi muntu. Agomba kugaragaza ko ashobora gukora iki gikorwa yigenga, kuva ku itegurwa ry'imibare kugeza ku itangwa rya declaration.
2. SOCIAL MEDIA & VIDEOGRAPHY OFFICER
Umukozi ushinzwe imbuga nkoranyambaga, amashusho na marketing
Umushahara: 120,000 – 200,000 RWF ku kwezi, bitewe n’ubushobozi n’ubunararibonye.
Turashaka umuntu ushoboye gukora amashusho meza yamamaza ibicuruzwa na serivisi za company, kuyatunganya no gucunga imbuga nkoranyambaga agamije kongera kumenyekana kwa brand, abakiriya n’ibicuruzwa bigurishwa.
Inshingano z’akazi:
- Gucunga imbuga nkoranyambaga za FATUMUJURA, zirimo TikTok, Instagram, Facebook, X/Twitter n’izindi company izakenera.
- Gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda ya marketing (Marketing Strategy) igamije kumenyekanisha ibicuruzwa na serivisi za company.
- Gufata amafoto na video by’ibicuruzwa, serivisi, ibikorwa bya company n’ubuhamya bw’abakiriya.
- Gukoresha camera mu buryo bw’umwuga no gukora video editing kugira ngo amashusho abe meza kandi akurura abakiriya.
- Gutegura no gushyira hanze content ishimishije, ifite ubutumwa busobanutse kandi ijyanye n’intego za marketing.
- Gukora amatangazo yamamaza ibicuruzwa, promotional videos, product demonstrations n’izindi content zifasha kongera ibicuruzwa bigurishwa.
- Kwandika captions, guhitamo hashtags no gukurikirana ibitekerezo n’ubutumwa abakiriya batanga ku mbuga nkoranyambaga.
- Gukurikirana uko content ikora, umubare w’abayireba, abayisangiza abandi, abakiriya bashya n’umusaruro wa marketing.
- Gutanga raporo y’ibikorwa bya marketing no gutanga ibitekerezo bishya byafasha company kugera ku bakiriya benshi.
- Gufatanya n’abandi bakozi kugira ngo ibikorwa byo kwamamaza bijyane n’intego z’ubucuruzi.
Ibisabwa:
- kugaragaza ibyo asanzwe akora cg yakoze bigendanye bo gutunganya amashusho no kuyafata
- Kuba afite nibura A2/Senior Six; A0/A1 cyangwa andi masomo yihariye ajyanye n’akazi ni akarusho.
- Kuba azi gukoresha mudasobwa neza.
- Kuba azi gukoresha camera, gufata amashusho meza no gukora video editing.
- Kuba azi gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kwamamaza ibicuruzwa na serivisi.
- Kuba ashobora gutegura content kuva ku gitekerezo kugeza ishyizwe hanze.
- Kuba afite creativity, ubushobozi bwo gutegura akazi no gukurikiza igihe ntarengwa.
- Kuba afite portfolio y’amashusho, amafoto cyangwa video yakoze mbere.
· Kuba azi kuvuga urundi rurimi nka igifaransa cg icyongereza kimwe muri ibyo
Akarusho: Uzi gukoresha porogaramu nka CapCut, Adobe Premiere Pro, Canva, Photoshop cyangwa izindi zijyanye no gutunganya amashusho, kandi afite uburambe mu kwamamaza ibicuruzwa, azahabwa amahirwe y’inyongera.
3. TELEMARKETING & CLIENT FOLLOW-UP OFFICER
Umukozi ushinzwe kwamamaza kuri telephone no gukurikirana abakiriya
Umushahara: 120,000 – 200,000 RWF ku kwezi, bitewe n’ubushobozi n’ubunararibonye.
Uyu mwanya ugenewe umuntu ushoboye kuvugana n’abakiriya kuri telephone, kubereka agaciro k’ibicuruzwa na serivisi bya company, no gukurikirana abagaragaje ko babyifuza kugeza igihe bafatiye icyemezo cyo kugura.
Inshingano z’akazi:
- Guhamagara abakiriya bashya no kumenyekanisha ibicuruzwa na serivisi za company.
- Gukurikira abakiriya bagaragaje ko bashishikajwe n’ibicuruzwa (leads), kubaha amakuru no kubafasha gufata icyemezo cyo kugura.
- Gukomeza kuvugana n’abakiriya bari basanzwe bakorana na company no kumenya ibyo bakeneye.
- Gusobanura ibiciro, ibyiza by’ibicuruzwa, uburyo bwo kubigura na serivisi zibiherekeza.
- Gutegura no gukurikiza gahunda yo guhamagara abakiriya no kubibutsa ibyo bemeranyijweho.
- Kwakira no gukurikirana ibibazo by’abakiriya, kubafasha cyangwa kubahuza n’ushinzwe kubikemura.
- Kwandika amakuru y’abakiriya, ibyaganiriweho n’intambwe ikurikiraho mu buryo company ikoresha mu gucunga abakiriya.
- Gukorana n’ishami rya sales na marketing kugira ngo amahirwe yo kugurisha adatakara.
- Gutanga raporo y’amatelephone yakozwe, abakiriya bashimishijwe, ibiganiro byatanze umusaruro n’ibicuruzwa byagurishijwe.
- Gukora agamije kugera ku ntego za sales, gukurikirana abakiriya neza no kubaka umubano urambye na bo.
Ibisabwa:
- Kuba yarize nibura A2/Senior Six; A0/A1 cyangwa andi masomo ajyanye na sales, marketing cyangwa communication ni akarusho.
- Kuba afite ubushobozi bwo kuvugana neza n’abantu kuri telephone no gusobanura ibicuruzwa mu buryo bwumvikana.
- Kuba azi gukoresha mudasobwa, WhatsApp, email n’ubundi buryo bw’itumanaho.
- Kuba afite ubushobozi bwo kumvisha abakiriya agaciro k’ibicuruzwa atabahatira kubigura.
- Kuba ashoboye gukurikirana abakiriya kenshi kandi mu buryo bufite gahunda.
- Kuba afite ikinyabupfura, kwihangana, kwigirira icyizere no kubaha abakiriya.
- Kuba ashobora gukora yigenga, gukurikiza amabwiriza no kugera ku ntego z’akazi.
- Kuba afite ubunararibonye muri telemarketing, customer care cyangwa sales ni akarusho.
· Kuba azi kuvuga urundi rurimi nka igifaransa cg icyongereza kimwe muri ibyo
4 . PROFESSIONAL PAID INTERNSHIP – STAGE IHEMBERWA
1. Ibisabwa ku mukandida
- Kuba yarize amashanyarazi (Electrical Installation)
- Kuba azi gukoresha mudasobwa neza.
- Kuba ashobora gukorera hamwe n'abandi no kujya mu kazi ko hanze y'ibiro.
- Kuba yiteguye kujya akora ingendo z'akazi aho company imwohereje.
2. Imirimo uzakora
Abazatoranywa bazahabwa amahugurwa ngiro kandi bakore imirimo ijyanye no gushyiraho, guhuza no gufata neza ibikoresho by'ikoranabuhanga birimo:
- CCTV Security Cameras – Amakamera y'umutekano.
- Alarm Systems – Inzogera n'ibikoresho birinda ubujura.
- Face Recognition & Biometric Systems – Imashini zimenyekanisha abantu n'izibarura abakozi.
- Access Control Systems – Ibikoresho bigenzura abinjira n'abasohoka.
- Electric Gates & Automation Systems – Amarembo akoresha amashanyarazi.
- Ibindi bikoresho bitandukanye bya Electronics na Security Technology.
3. Ibyo uzagenerwa muri iyi Internship
-80,000 RWF buri kwezi nk'ubwishyu bwa Professional Internship.
-Airtime yo gukoresha mu itumanaho rijyanye n'akazi.
-Amafunguro igihe uri mu kazi ko hanze y'ibiro.
-Amafaranga y'urugendo (Transport) igihe woherejwe mu kazi.
-Icumbi igihe woherejwe gukorera ahantu kure bisaba kurarayo.
-Ibikoresho byose bikenewe mu kurangiza inshingano zawe uzajya ubihabwa na company.
4. Igihe cya Internship n'amahirwe yo guhabwa akazi
- Internship izamara amezi 6 (Six Months)..
- Abazagaragaza ubushobozi, ubwitange, imyitwarire myiza n'umusaruro ushimishije bazahabwa amahirwe yo gukomeza gukorana na company binyuze mu masezerano y'akazi.
Iyi si Internship yo kureba gusa uko akazi gakorwa, ahubwo ni amahirwe yo kwiga, gukora ibikorwa bifatika, kunguka ubunararibonye no kwitegura isoko ry'umurimo uhembwa.
IBISABWA KU BAKANDIDA BOSE
Abasaba akazi bose bagomba:
- Kuba bafite ubushake bwo kwiga, gukora no kuzana ibisubizo bifatika.
- Kuba biteguye gukorera i Kigali-KARURUMA no kuhaba no gutangira akazi igihe bazaba bemerewe.
- Kuba bashobora kugaragaza ibyangombwa by’amashuri, uburambe n’ibindi bimenyetso by’ubushobozi bwabo.
UKO WASABA AKAZI
Ababyifuza basabwa:
1. kuzana document zisaba akazi kuri office za company zavuzwe haruguru
2. GUTANGA CV igezweho, igaragaza amashuri bize, uburambe, ubumenyi n’amakuru y’abo bahoze bakorana.
3. gutanga kopi z’impamyabumenyi n’ibindi byangombwa by’amashuri.
4. Kugaragaza ibimenyetso by’uburambe bijyanye n’umwanya basaba, urugero nka portfolio ya video ku mwanya wa Social Media & Videography Officer, cyangwa ibimenyetso by’akazi k’imisoro ku mwanya wa Credit Collection, Taxation & Accounting Officer.
5. Kugaragaza nimero ya telephone bakoresha n’igihe bashobora gutangirira akazi.
Uburyo bwo kumenya neza aho office zacu zikorera nayandi makuru arambuye :
- WhatsApp + call : 0788477092
Mu butumwa wohereza, garagaza izina ry’umwanya usaba, urugero: Application – Taxation & Accounting Officer.
MENYA BYINSHI KURI COMPANY
Commission Connect Team Ltd (CCT Ltd) ni company ikora ibijyanye nikoranabuhanga na serivisi zijyanye na ryo. FATUMUJURA ni imwe muri brand company ikoresha mu kumenyekanisha no gutanga ibicuruzwa na serivisi byayo.
Ushobora kumenya byinshi kuri company unyuze kuri:
Aho company ikorera: Kigali, Nyarugenge, ahazwi nka Grolia Hotel, Karuruma
Turashaka abantu bashoboye, biteguye gukora, kwiga no kuzana umusaruro ugaragara. Niba wujuje ibisabwa kandi wizeye ubushobozi bwawe, turagutumira gusaba akazi.
deadline : kwakira ubusabe bizahagarara imyanya imaze kuboneka
Commission Connect Team Ltd (CCT Ltd) – FATUMUJURA