UEBR PAROISSE NKAKWA
PROJECT RW0422 NKAKWA
TEL. 0785836849/0787147392
Nkakwa, kuwa 23/10/2026
ITANGAZO RY’ISOKO
Ubuyobozi bw’Itorero rya UEBR Paruwase Nkakwa rifite umushinga RW0422 UEBR NKAKWA uterwa inkunga na Compassion International,ukorera mu karere ka Nyaruguru,mu Murenge wa Nyagisozi mu Kagari ka Nkakwa mu Mudugudu wa Rubuga, Buramenyesha ba Rwiyemezamirimo babyifuza, bujuje ibisabwa kandi bafite ubushobozi ko bushaka gutanga isoko ryo kugurira abana 237 bafashwa n’uyu mushinga inkweto za caguwa.
IBISABWA BA RWIYEMEZAMIRIMO:
-Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umushumba wa Paruwasi UEBR NKAKWA;
-Fotokopi y’ Irangamuntu y’uhagarariye company cyangwa ikigo.
-Nimero iranga usora (TIN/TVA)
-Ibyangombwa by’ ubucuruzi bigaragaza ko ibyo apiganira asanzwe abikora (Registre de commerce) kiriho umukono wa Notaire
-Kugaragaza igiciro azatangiraho igikoresho kimwe (Facture proforma )
-Icyemezo cyo kutabamo imisoro ya Leta RRA (Attestation de non creance ) no kutabamo umwenda wa RSSB bitarengeje amezi atatu.
-Icyemezo cy’ uko atanga facture akoresheje EBM (Electronic Billing Machine);
-Kugaragaza ibyemezo 3 by’aho yakoze imirimo nk’iyo apiganira.
-Kuba yemera kwishyurwa hakoreshejwe OP nyuma yo kugemura ibi bikoresho no kubigenzura -Kuza yitwaje Kashi ya company/ikigo ku buryo atsinze yahita asinya amasezerano.
-Kugaragaza boredereau yishyuriyeho amafaranga ibihumbi icumi (10,000 Frw ) adasubizwa yo kugura igitabo (DAO) gikubiyemo,ingano,imibare na size ndetse n’amabwiriza bigenga iri isoko iboneka ku mushinga mu masaha y’akazi. Aya mafaranga yishyurwa kuri compte NO : 100000389921 ya RW0422 UEBR NKAKWA iri muri Banki ya Kigali (BK).
Dossiers zisaba isoko zizakirwa kandi zifungurwe mu ruhame kuwa kabiri taliki ya 10/11/2026 saa tanu (11h00) za mu gitondo bikorerwe ku biro by’umushinga RW0422 NKAKWA,bikorwe n’akanama gashinwe amasoko (Komite) ari nabwo hazahita hemezwa uwatsindiye isoko by’agateganyo.
Ku bindi bisobanuro mwakenera mwabariza kuri telephone zavuzwe haruguru.
Bikorewe i Nkakwa, Ku wa 23/10/2026
Umushumba wa UEBR Paruwasi Nkakwa
Pasteur NSANZUBUHORO Pascal